Tariki 8 uku kwezi nibwo Nkurunziza yapfuye, aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire bya Karuzi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.
Nibwo bwa mbere mu mateka y’u Burundi bibayeho ko Umukuru w’Igihugu apfuye hari n’undi watowe utararahira.
Amakuru avuga ko iyi nama ishobora kuza gusaba Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kwiga ku cyakorwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, rukaba arirwo rwemeza uba Perezida w’inzibacyuho.
Mu busanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi ntiryemerera Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko agomba kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.
Ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi yo iteganya ko iyo Umukuru w’Igihugu apfuye cyangwa agize izindi mpamvu zitamubashisha gukomeza imirimo ye, asimburwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, agategura amatora y’usimbura Perezida mu gihe kitari munsi y’ukwezi kandi kitarenze amezi atatu, keretse hari impamvu zindi zikomeye nabyo byemezwa n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.
Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya CNL, Agathon Rwasa, ashimangira ko hakwiye gukurikizwa ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, bityo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko agafata ubutegetsi mu gihe cy’inzibacyuho, agategura amatora mashya y’Umukuru w’Igihugu.
Umuvugizi wa leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yatangaje ko mu gihe habayeho impamvu nk’izi zitunguranye "inzego zibanza kubaza urukiko rw’itegeko nshinga" rukiga ku kigomba gukorwa ndetse ko hari iminsi bifata kugira ngo umwanzuro utangazwe.
Hari andi makuru avuga ko iminsi 90 iteganywa n’Itegeko Nshinga nk’igihe cyo kurahira kwa Perezida mushya ishobora kwigizwa imbere, ku buryo Gen Ndayishimiye yarahira mbere y’igihe cyari giteganyijwe akaba ariwe uzayobora imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Nkurunziza.
#Burundi Réunion extraordinaire du Conseil des Ministres pour aborder la Gestion de la situation consécutive au décès inopiné du Chef de l’Etat S.E Pierre Nkurunziza. pic.twitter.com/AP2XaLK7zl
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) June 11, 2020



















TANGA IGITEKEREZO