00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Haravugwa umugambi wo kwica bamwe mu banyamakuru n’abanyapolitiki

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 17 March 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Agathon Rwasa umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi RANAC aratangaza ko hari umugambi wo kwicwa kwa bamwe mu banyamakuru n’abanyapolitiki, kandi ko abamurasiye umugore bari baherekejwe n’imodoka zirimo abapolisi.

Nyuma y’aho umugore we arashwe amasasu abiri rimwe rikamukomeretsa ku mutwe, Agathon Rwasa arashinja Polisi kuba yari iherekeje abo bagizi ba nabi, akanavuga ko umugore we nta muntu bajya bavugana nabi kandi ko nta n’uwo yari afitiye ideni, bityo akaba adashidikanya ko yarashwe ku mpamvu za Politiki.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2015, Rwasa yavuze ko n’ubwo yakwicwa uwo munsi cyangwa ejo, ntakindi azaba azize kitari politiki, akomeza avuga ko amaze kumenya amakuru menshi y’uburyo azicwa, abazamwica, ndetse ngo yamaze no kumenya n’ahabera amanama hitwa kwa General mu Carama, izo nama zikaba zitabirwa n’abantu batandukanye barimo uwitwa Kazungu.

Rwasa Agathon yanatangaje ko hari n’imigambi yo kwica bamwe mu banyapolitike, abanyamakuru bamwe na bamwe, abari mu mashyirahamwe ategamiye kuri Leta n’abandi, ubwo bwicanyi kugirango bugerweho, hakaba hari imodoka n’abantu bateguwe ngo bazabikore bafatanyije n’abacanshuro bakomoka muri Somalia.

Rwasa avuga ko abazakora ubwo bwicanyi batorezwa mu misozi ya Kiliba Ondes, Kamanyola, n’ahandi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ngo bakaba baraninjiye mu Burundi.

Rwasa usanzwe ari n’umuyoboziw’ishyaka FNL yavuze ko adateganya kongera kuva mu gihugu ngo ahunge n’ubwo arimo guterwa ubwoba bikomeye, avuga ko “hejuru y’imanga hari Imana”, ko igihe cy’ihinduka kigeze, kandi ko abarundi miliyoni, batazacibwa imitwe bose.

Yakomeje asaba inshuti ze n’abayoboke b’ishyaka rye ndetse n’ab’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kudacika integer kandi bakirinda kwihorera kuko bigaragara ko barimo kubiyenzaho kugirango bababonemo icyuho bityo bamwe bicwe abandi batabwe muri yombi.

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe iya IGIHE.bi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages