Mu butumwa bw’amajwi yatanze, Lt. Col. Edouard Nshimirimana, yagize ati "Mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo, nyuma yo kubyigaho twafashe icyemezo cyo gushinga umutwe witwaje intwaro witwa Forces républicaines du Burundi (Forebu)."
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Lt. Col. Nshimirimana yagize ati ‘’Intego yacu nyamukuru ni uguhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi dukoresheje imbaraga, ndetse tukimakaza amasezerano ya Arusha na Demokarasi muri rusange."
Lt. Col. Nshimirimana yari ashinzwe imenyeshamakuru mu gisirikare cy’igihugu. Tariki ya 26 Nzeli 2015, yitandukanyije n’ingabo z’igihugu, kuri ubu, bivugwa ko abarizwa mu gace ka Bujumbura-rural gakikije umurwa mukuru.
Muri iyi minsi, hari abarwanyi benshi bitwaje intwaro bahora bahanganye n’igisirikare cya Leta y’u Burundi, cyane cyane mu murwa mukuru Bujumbura, ariko nta mutwe n’umwe wari wagatangaza izina ryawo, uretse uyu washinzwe.





Ibitekerezo 0