Abatangabuhamya ndetse n’abayobozi bavuze ko iyo gerenade yatewe, yishe umwana inakomeretsa Se, kandi ko icyo gitero cyabaye kuwa Gatandatu cyari kigambiriye ibirindiro bya gisirikare byo mu gace ka Ngagara.
Aganira na Reuters, Umuyobozi wa Ngagara, yagize ati’ “Abagabye ibitero bari mu modoka, bateye grenade ebyiri ku birindiro bya gisirikare, hanyuma zikomeretsa umwana na Se bari bavuye kwiyogoshesha.”
Yakomeje agira ati “Nyuma umwana yaje gupfa, ariko Se aracyakurikiranwa n’abaganga. Ntiharamenyekana abari bihishe inyuma y’ibyo bitero. ”
Umwe mu batangabuhamya washatse ko hatangazwa izina rye rimwe, Paul, yavuze ko hari n’umusirikare wakomerekeye muri icyo gitero.
Kuwa Gatanu, abantu bitwaje imbunda barashe abantu babiri barapfa muri Komine ya Gisozi, mu Ntara ya Mwaro iherereye muri bilometero 60 uvuye i Bujumbura.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatangaje ko abaturage barenga ibihumbi 250 bamaze guhunga imvururu zibera mu Burundi.
Mu rwego rwo guhosha izo mvururu, mu Ukuboza umwaka ushize, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zawo 5,000, ariko birangira byanze kubera ko Leta y’u Burundi yamaganiye kure icyo cyemezo.
Mu cyumweru gishize, uyu muryango watangaje ko yashyizeho abayobozi b’ibihugu batanu mu rwego rwo kumvisha Guverinoma y’u Burundi ko ikwiye kwemerera izo ngabo zikaza.
Guhera muri Mata umwaka ushize ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu Burundi hamaze gupfa abantu barenga 400. Abadashyigikiye kongera kuyobora kwe bajya mu mihanda, abandi bitwaje intwaro bagahangana n’igisirikare ndetse n’igipolisi bya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO