Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko bamwe mu baturage babitsa amafaranga yabo muri banki batari kwishimira ibiri kubakorerwa kuko ngo umuntu ari kujya kubikuza, banki ikamwangira gutwara amafaranga ashaka kandi ayafite kuri konti.
Bamwe mu bayobozi b’izi banki bavuga ko batanga amafaranga make kuko badafite ahagije mu bubiko.
Inyinshi muri banki zikorera i Burundi ntiziri kwemerera umuturage kubikuza amafaranga arenga ibihumbi 500 FBu inshuro imwe icyakora ngo banki ishobora kureka umuntu akabikuza miliyoni 1 FBu ariko bikabaho gake cyane.
Mu matsinda yo kubitsa no kwizigamira ho ngo abayagize ntibemererwa kubikuza amafaranga arenze byibuze ibihumbi 300 FBu.
Abayobozi b’aya ma banki n’amatsinda bavuga ko biterwa na Banki Nkuru y’u Burundi BRB itakibaha amafaranga ahagije.
Umwe muri bo yagize ati “Buriya n’inka ikamwa icyo yariye, tugerageza kubaha amafaranga make kugira ngo byibuze hatagira n’utaha atagize icyo acyura kuko BRB iduha amafaranga make rwose muri iyi minsi. Ariko iyo habonetse abantu benshi baza kubitsa nibwo wenda dushobora kureka uje kubikuza akaba yahabwa byibuze miliyoni 1 FBu ariko ntibikunze kubaho.”





Ibitekerezo 0