00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Igisirikare cyasimbuye igipolisi mu gucunga abigaragambya

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 19 May 2015 saa 07:02
Yasuwe :

Imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ikomeje kubera mu bice bitandukanye by’u Burundi, gusa abigaragambya bakaba bahagarikiwe n’inzego za gisirikare aho kuba abapolisi nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere.

Kuwa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015, imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye birimo Nyakabiga, Musaga, Cibitoke, Kanyosha n’ahandi.

Abasirikare bagejejwe mu bice bitandukanye by’igihugu, basimbura abapolisi.

Abigaragambya bagaragaye bafunga imihanda, ariko nta n’umwe wigeze atera amabuye abasirikare nk’uko byagendaga ubwo abapolisi babaga bahanganye n’abapolisi mu minsi ya mbere.

Muri Komine Nyakabiga, abigaragambya bashatse kurwanya inzego z’umutekano ariko ziza kurasa mu kirere, abari hagati ya 150 na 200 bahita bamanika amaboko bicara hasi.

Imyigarambyo yo kuwa mbere nta muntu n’umwe biratangazwa ko yayiguyemo cyangwa ngo abe yayikomerekeyemo.

Ibikorwa byo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza byongeye kubura mu gihe hashize iminsi mike haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Abasirikare barashe mu kirere, abigaragambya bicara hasi bamanika amaboko
Abigaragambya basabanye n'abasirikare
Muri Komine Musaga, abigaragambya bari bafunze umuhanda
Imbere y'abasirikare i Musaga, abigaragambya baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages