Kuwa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015, imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye birimo Nyakabiga, Musaga, Cibitoke, Kanyosha n’ahandi.
Abasirikare bagejejwe mu bice bitandukanye by’igihugu, basimbura abapolisi.
Abigaragambya bagaragaye bafunga imihanda, ariko nta n’umwe wigeze atera amabuye abasirikare nk’uko byagendaga ubwo abapolisi babaga bahanganye n’abapolisi mu minsi ya mbere.
Muri Komine Nyakabiga, abigaragambya bashatse kurwanya inzego z’umutekano ariko ziza kurasa mu kirere, abari hagati ya 150 na 200 bahita bamanika amaboko bicara hasi.
Imyigarambyo yo kuwa mbere nta muntu n’umwe biratangazwa ko yayiguyemo cyangwa ngo abe yayikomerekeyemo.
Ibikorwa byo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza byongeye kubura mu gihe hashize iminsi mike haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.



















TANGA IGITEKEREZO