Igisirikare cy’u Burundi kirinze gutangaza abagabye igitero mu ntara ya Cibitoke baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeza ko abakigabye bashakaga aho bashyira ibirindiro ngo bitegure, bazagabe ikindi simusiga mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka.
Mu kiganiro Col. Gaspard Baratuza yagiranye n’abanyamnakuru kuri uyu wa 5 Mutarama 2015, yatangaje ko abo barwanyi bagabye igitero na n’ubu bataramenya abo ari bo ndetse n’uwari wabatumye, gusa akemeza ko bashakaga gushinga ibirindiro mu ishyamba rya Kibira banyuze muri Komini Buganda, Murwi na Bukinanyana.
Col. Baratuza yavuze ko bagendeye ku bikoresho bafashe, abo barwanyi babarirwaga hagati y’125 n’180. Bashakaga gushinga ibyo birindiro ngo bibafashe gukomeza gushaka abarwanashyaka, banakomeze imyiteguro yo kuzagaba igitero simusiga mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Abaturage bavuga ko bumvise abo barwanyi bavuga ko ari "Abo kwa Mutama"
Igisirikare cy’u Burundi gitangaza ko mu minsi (5) itanu imirwano yamaze, batashoboye kumenya abo barwanaga na bo, uretse ko mu mpapuro basanganye abafashwe mpiri, zagaragazaga ko bateye baturuka ahitwa i Mutarure muri Congo.
Col. Baratuza, akomeza avuga ko ari ubwa mbere haba igitero cy’abitwaje intwaro, hagashira icyumweru cyose ntawe uracyiyitirira, akongeraho ko n’abo bafashe banze kuvuga uwabatumye, ariko ko iperereza ryamaze gutangira rikaba ryitezweho kuzagaragaza abo ari bo.
Mu byo bashoboye kumenya gusa, ni uko uwungirije umuyobozi w’abo barwanyi azwi ku izina ry’irihimbano rya AK47 (izina ry’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov), ariko bamwe mu baturage bakavuga ko bumvise abo barwanyi bavuga ko ari "abo kwa Mutama".
Umwe mu banyamakuru bari muri icyo kiganiro yabwiye Col. Baratuza ko ubwo yari ahaberaga imirwano ahitwa mu Kibimbi, we ubwe yiboneye abarwanyi bagera kuri 47 bishyikirije ingabo z’u Burundi, zigahita zibica.
Ibi Col. Baratuza yahise abyamaganira kure, avuga ko niba byaranabayeho ari ah’inkiko gukurikirana uwaba yarabikoze; aboneraho no kwihanangiriza abashinja ingabo z’igihugu kuba zarafatanyije n’Imbonerakure za CNDD FDD (Insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi) mu kurwanya abari bagabye icyo gitero.
Col. Baratuza yavuze ko nta murwanyi n’umwe wigeze yishyikiriza ingabo za Leta, ko icyenda (9) bafashwe barimo barwana. Muri abo bafashwe bose ni Abarundi, bakaba ari urubyiruko rubarirwa mu kigero cyo munsi y’imyaka 25, ndetse bakabamo umwe wari umunyeshuri muri Kaminuza.
Imirwano yatangiranye n’icyumweru gishize, ihagarikwa kuwa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2015, iguyemo abasivili babiri barimo umwana muto, abasirikare babiri. Barindwi bayikomerekeyemo, igwamo kandi abarwanyi 95 abandi 9 bafatwa mpiri.
Igihe.bi


















TANGA IGITEKEREZO