Abaturage batuye muri uwo mujyi ndetse no mu nkengero zawo, bavuga ko kubera moto n’amagare bibujijwe mu duce tumwe, bagenda n’amaguru bigatuma benshi basiba akazi kabo cyangwa bagakererwa, kuko n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ari nke.
Ibi kandi bihurirana n’uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zuriza ibiciro kubera ikibazo cyugarije ibihugu byinshi, cyo kubura ibikomoka kuri peteroli ahanini biterwa n’ingaruka z’intambara yu Burusiya na Ukraine igiye kumara hafi ukwezi.
Abaturage batangaje ko bahangayikishijwe n’iki kibazo gikomeje kugaragara muri uyu mujyi, banasaba ko hagira igikorwa n’ubwo bamwe muri bo bavuga ko aribwo buryo babonye bwiza bwo kunanura imitsi.
Ku rukuta rwa Facebook, Gjuma Bee Thegam, yavuze ko bibagora cyane kugera ku kazi hakiri kare muri ibi bihe.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuko bituma benshi tugenda n’amaguru bigatuma tugera ku kazi dutinze, biratuvuna cyane noneho ko hari n’ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kubura. Turasaba Leta ko yakuraho itegeko yashyizeho igakomorera amamoto n’amagare bigakomeza gukora.”
Niyongabo Nazari, na we wagaragaje ko abangamiwe n’iki kibazo, yavuze ko abarwayi bari kubapfana kubera kubura uko babageza kwa muganga.
Ati “Abarwayi bari kudupfana kubera ibibazo by’ingendo. Mbere wafataga moto yashiramo lisansi ugafata igare ariko ubu biragoye cyane.”
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, nibwo Minisiteri ishinzwe umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Iterambere mu Burundi, yashyizeho itegeko rivuga ko za moto ndetse n’amagare bitemerewe gukorera mu duce tumwe two mu mujyi wa Bujumbura nk’uko byari bisanzwe bikora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!