00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Ikibazo cya Bob Rugurika cyahagurukije Loni

Yanditswe na

Egide Nduwimana

Kuya 7 February 2015 saa 03:52
Yasuwe :

Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Loni ryatangaje ko ritewe amakenga n’ifungwa rya Bob Rugurika, umuyobozi wa radiyo RPA wafunzwe akurikiranyweho uruhare mu iyicwa ry’ababikira batatu biciwe mu Burundi.
Ravina Shamdasani, umuvugizi w’iri shami (Haut Commissariat aux droits de l’Homme des Nations Unies à Genève) yavuze ko biteye amakenga kubona Bob Rugurika, umuyobozi wa RPA (Radio Publique Africaine) afungwa azizwa iperereza ryakozwe ku bwicanyi bw’ababikira (…)

Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Loni ryatangaje ko ritewe amakenga n’ifungwa rya Bob Rugurika, umuyobozi wa radiyo RPA wafunzwe akurikiranyweho uruhare mu iyicwa ry’ababikira batatu biciwe mu Burundi.

Ravina Shamdasani, umuvugizi w’iri shami (Haut Commissariat aux droits de l’Homme des Nations Unies à Genève) yavuze ko biteye amakenga kubona Bob Rugurika, umuyobozi wa RPA (Radio Publique Africaine) afungwa azizwa iperereza ryakozwe ku bwicanyi bw’ababikira b’abataliyani bishwe.

Ravina Shamdasani, umuvugizi w’iri shami (Haut Commissariat aux droits de l’Homme des Nations Unies à Genève)

Iri shami ritangaza ko Rugurika atari akwiye gufungwa azira iperereza yakoze mu gihe yafashije ubutabera bw’u Burundi bwaherukaga kwegeka urupfu rw’abo babikira ku murwayi wo mu mutwe.

Iri shami rikomeza rivuga ko bitumvikana uburyo umurwayi wo mu mutwe yakwica abantu batatu Olga Raschietti w’imyaka 83, Bernadette Boggia w’imyaka 79 na Lucia Pulici w’imyaka 75, mu bihe bitandukanye kandi ari mu gice gicunzwe n’abapolisi.

Bob Rugurika Umuyobozi wa RPA

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2015, Shamdasani yavuze ko barimo gukurikirana icyo kibazo kandi ngo batewe amakenga n’ubwigenge bwo gutanga ibitekerezo butubahirizwa ku banyamakuru, hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe hasigaye amezi make ngo u Burundi bwinjire mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu iperereza ryakozwe na radiyo yaganiriye n’umurundi wiyemerera ko yitabiriye inama ebyiri zo gutegura ubwicanyi bwahitanye abo babikira zabereye mu kabari kitwa Iwabo w’abantu kitwa kwa Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’iperereza.

Uyu Murundi yavuze ko muri iyi nama harimo uyu mujenerali Adolphe Nshimirimana, umupolisi Ayubu, na Majoro Joseph Niyonziza bita Kazungu na Harushimana Guillaume ushinzwe imari mu kigo Centre Jeunes Kamenge n’abandi.

Christian Claude Butoyi wiyemereraga ko yishe ababikira batatu ni nawe watanze amakuru y'uburyo byateguwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages