Mu gihe umubare w’abashomeri ukomeje kwiyongera mu Burundi, bamwe mu basaba akazi bagereranya kukabona no gutoragura zahabu, dore ko abenshi mu babona akazi ari ababa bazwi n’abagatanga.
Amakuru dukesha Radiyo Ijwi rya Amerika avuga ko umuntu ubona akazi mu gihugu cy’u Burundi bisaba kuba uzwi. Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’iyi radio batangaje ko utsinze ikizamini cy’akazi atari we ukabona, kuko uwatsinze ikizamini atariwe ubona akazi.
Muri iki gihugu ngo si ikimenyane gusa kibera imbogamizi urubyiruko rw’Abarundi, kubera ko n’uburambe ku kazi nayo ari indi mbogamizi ibakomereye cyane.
Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza avuga ko urubyiruko rw’Abarundi rugeze igihe cyo gukura amaboko mu mufuka, bakihangira imirimo ndetse bagaha na bagenzi babo akazi.
Nkurunziza akomeza avuga ko ubu Leta y’u Burundi ikoresha abakozi 6,000 ati “Birumvikana neza ko akazi muri Leta y’u Burundi ari ntako. Urubyiruko ni rureke kwinenaguzwa akazi, rukore cyane cyane imirimo y’amaboko”.
U Burundi ni igihugu cyo muri Afurika y’i Burasirazuba kikaba kibumbiye mu bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba EAC. U Burundi butuwe n’abaturage basaga miliyoni 10 abenshi muri aba ni urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO