Kuri uyu wa gatanu abakozi bo ku kibuga cy’indege ntibigeze bajya mu kazi kabo bitewe n’urusaku rwinshi rw’amasasu n’imbunda zikomeye rwiriwe mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura.
Ikinyamakuru The Eastafrican cyatangaje ko abitwaje intwaro bagabye ibitero ku bigo bya gisirikare bya Ngagara na Musaga aho kugeza ubu abantu 15 bamenyekanye ko bishwe harimo abasirikare ba Leta n’abagabye ibitero.
Sosiyete ya Kenya Airways na RwandAir zatangaje ko ingendo zazo i Bujumbura zibaye zihagaze bitewe n’umutekano mucye wabujije abakozi kugera ku kibuga cy’indege mu kazi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba ikibuga cy’indege cyafunzwe.
Umujyanama mu by’itumanaho muri Perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko nta bihe bidasanzwe biri mu Burundi, ubuzima bukomeje.
Nyamitwe yavuze ko ari abagizi ba nabi bashatse kubohora imfungwa muri gereza nkuru ya Mpimba ariko bagateshwa batabikoze.
Nyamara abari mu Mujyi wa Bujumbura baravuga ko biriwe mu ngo zabo bumva urusaku rw’amasasu ndetse ko amashuri atigeze afungura kimwe n'ibikorwa by'ubucuruzi.





Ibitekerezo 0