Imvura nyinshi yaguye mu mugoroba wo kuwa gatandatu muri Komini Rugombo ho mu Ntara ya Cibitoki no mu birometero 70 werekeza mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Bujumbura, Umurwa mukuru w’u Burundi.
Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua, Beatrice Kaderi Umuyobozi wa Komini Rugombo yagize ati “Muri iyo mvura, inzu zisaga 90n zarasenyutse, zisiga amajana y’abantu ku gasozi, ndetse n’umujyi wa Rugombo wose wari mu icuraburindi kubera insinga z’amashanyarazi zangiritse. Kugeza saa kumi n’imwe (saa cyenda z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT) amashanyarazi yari atarasanwa.”
Kaderi yakomeje avuga ko amashuri menshi, imirima y’imyumbati, Urutoki, n’imirima y’inanasi byose byarangiritse.
Uyu muyobozi yakomeje asaba Leta y’u Burundi kugoboka abasizwe iheruheru n’iyo mvura, babashakira ibiribwa, aho kwikinga ndetse n’ibikoresho by’ishuri.
Yakomeje anasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’ingufu, gusana byihuse insinga z’amashanyarazi mu buryo bwo kubafasha kwirinda abagizi ba nabi bakwikinga iryo curaburindi bagakora ibyaha bitandukanye.
Iteka muri Werurwe ndetse no muri Mata, uduce twinshi mu Burundi ndetse no mu murwa mukuru Bujumbura, hakunda kwibasirwa n’imvura ikabije ituma akenshi haba n’ibiza binahitana ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO