00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Imyigarambyo yatangiye mu isura nshya

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 4 May 2015 saa 10:00
Yasuwe :

Nyuma yaho batanze agahenge k’iminsi ibiri, Abamagana manda ya gatatu ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza bongeye kwigarambya mu isura itandukanye n’iyo imyigaragambyo yari yatangiyemo mbere.

Mu mpera z’icyumweru, Umuyobozi w’ishyirahamwe FOCODE yari yasabye abazitabira imyigaragambyo bose, kuzana umurindi mushya mu kwanga ko Nkurnziza yiyamaza kongera kuba Umukuru w’igihugu babona ari ukwica Itegeko Nshinga n’amasezerano y’Arusha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, abigarambya bageze mu mihanda saa kumi n’imwe za mu gitondo batwika amapine kuri buri metero 50 mu muhanda wo mu Ntara ya Musaga banga ko hagira umupolisi n’umwe uhatambuka bitandukanye n’icyumweru cya mbere cy’imyigaragambyo.

Ntabwo ari i Musaga, kuko no tundi duce nka Nyakabiga,Cibitoki na Kinanira abigaragambya bageze mu mihanda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu, umutekano wakajijwe ku buryo nta muntu n’umwe urimo kuhatambuka.

Abayoboye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bari batanze agahenge k’iminsi ibiri, kuwa Gatandatu no kuri iki Cyumweru, ngo abaguye mu myigaragambyo iheruka bashyingurwe.

Abantu 600 nibo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu Burundi mu gihe bivugwa ko abagera kuri batanu bapfuye abandi benshi bagakomereka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages