00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi:Inteko yateye utwatsi umushinga wa AU wo koherezayo ingabo

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 22 December 2015 saa 10:41
Yasuwe :

Nyuma y’uko Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ,kemeje ko uyu muryango ugiye kohereza ingabo i Burundi,abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bakoze inama kuri uyu wa Mbere bamaganira kure iki cyifuzo.

Inteko yagiriye inama Guverinoma y’u Burundi kutazatakaza ubusugire bw’igihugu ngo yemere iki cyifuzo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Bibukije kandi ihame rimwe mu agenga uyu muryango ry’uko nta gihugu cyemerewe kwinjira mu bibazo by’ikindi biwuhuriyemo.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yamenyesheje uyu muryango ko nta Jenoside iri gutegurwa cyangwa gushyirwa mu bikorwa mu gihugu,bityo bagasanga ko kohereza ingabo mpuzamahanga nta shingiro bifite.

Umubare munini w’Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagaragaje ko kohereza ingabo mu gihugu cy’u Burundi ari ubushotoranyi abaturage b’i Burundi bakwiye kwamaganira kure.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura abantu 400 bamaze kwicwa mu Burundi abarenga ibihumbi 200 bahunga igihugu kuva Perezida Nkurunziza yemeje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Hari impungenge ko mu Burundi haba Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages