Abarundikazi bari mu baturuka mu bihugu bya Afurika bajya gukorera mu bihugu by’Abarabu ari benshi. Nko mu 2021 habarurwa abagera kuri 414 bajyanyweyo.
Bamwe bavuga ko iyo bahageze babaho ubuzima bubi bitewe n’uko nta bwigenge bagira rimwe na rimwe bakabura n’uko basubira mu gihugu cyabo.
Minisitiri w’Umutekano, Gervais Ndirakubuca yabwiye abadepite ku wa Gatanu ko iryo tegeko ryari rikenewe ku Burundi kuko rizatuma Abarundikazi bajya muri ibyo bihugu bagenda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati “Twari tumaze iminsi tubona birimo akajagari kenshi aho wasangaga abajya gukora aka kazi bahindutse nk’abacakara. Ibi bizatuma bagenda hubahirijwe amategeko, ugiye azi ngo nzahembwa aya n’ugize ikibazo ambasade zacu zimukurikirane, tumenye ibibazo byose yahuye na byo.”
Umwe mu bajyanywe muri Koweit wavuganye n’Ijwi rya Amerika, yavuze ko bahembwa agera ku bihumbi 500 by’amarundi ariko bitababuza kubaho nabi kubera kutishyira ngo bizane.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagore rigaragaza impungenge z’uburyo abagiye muri Arabia Saudite bazajya bakirwa n’uko bazajya bamenyerezwa icyo gihugu gishya harimo n'indimi zaho kuko Abarundikazi batazi Icyongereza n’Icyarabu.






Ibitekerezo 0