Aya matora yabaye nyuma y’igiye kigera ku mezi abiri igihugu kiri mu mvururu zakuruwe na Kandidatire ya Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu muri manda ya gatatu abadashyigikiye ubutegetsi bwe bavuga ko atemererwa n’amategeko.
Ihuriro AMIZERO y’Abarundi riri mu batavuga rumwe na Leta niryo riri ku mwanya wa kabiri nubwo ryanze kujya mu matora.
Umuvugizi wa CENI Prosper Ntahorwamiye avuga ko amajwi iri huriro AMIZERO y’Abarundi ryabonye atafatwa nk’imfabusa kuko abari ku rutonde rw’amatora baturuka muri iryo huriro Komisiyo y’Amatora ibafata nk’abakandida bigenga.
Kuwa mbere tariki 29 Kamena nibwo mu Burundi bazindukiye mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko n’abajyanama b’amakomini.
Komisiyo y’amatora ivuga ko abayitabiriye bari hagati ya 78 na 80 %; byari biteganyijwe ko hatora abantu babarirwa muri miliyoni 3.8.
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yatangaje ko nta kabuza ishyaka rye CNDD – FDD ritsinda amatora y’abadepite yabaye ku wa Mbere.

Cyprien Niyomwungeri
[email protected]

Ibitekerezo 0