00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Itariki ivugwa ko ari ntakuka izaberaho amatora ya Perezida yamenyekanye

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 11 July 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yari ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga yigijwe inyuma nk’uko byasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko ntihubahirijwe itariki iyo nama yagennye.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye Arusha muri Tanzaniya tariki ya 6 Nyakanga uyu mwaka, yanzuye ko amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yashyirwa kuwa 30 Nyakanga kugirango habanze habeho ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kuwa gatanu tariki ya 10 Nyakanga, ariko rigashyirwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Nyakanga, amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 21 Nyakanga 2015.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu byamaze gutangira, bikazakomeza kugeza tariki ya 18 Nyakanga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, habura iminsi ibiri ngo amatora abe.

Hashingiwe ku ngengabihe yari yaramaze kwemezwa na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), ayo matora yari ateganyijwe tariki ya 15, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yo yagombaga kuba ku ya 24 Nyakanga.

Ku ikubitiro, amatora yari kuwa 17 Nyakanga 2015, ariko yagiye ahindurirwa amatariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages