00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Kiliziya yongeye gusaba Perezida Nkurunziza kwemera ibiganiro

Yanditswe na
Kuya 25 September 2015 saa 07:20
Yasuwe :

Perezidansi y’ u Burundi yatangaje ko ishyigikiye igitekerezo cy’ ibiganiro bigizwemo uruhare n’ impande zose zitavuga rumwe mu gihugu nk’uko yabisabwe n’ Inama y’ abasenyeli mu Burundi.

Abo basenyeli basaba ko habaho ibiganiro bigizwemo uruhare n’impande zose bireba kandi bikagaragaramo abarebwa n’ ikibazo nyabo, “bakamagana inzira y’ ikibi, ubwicanyi no gukoresha ingufu mu gufata ubutegetsi no kubugumana.”

RFI ivuga ko umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Willy Nyamitwe yagaragaje ko icyo ari igitekerezo cyiza.

Nyamitwe yagize ati “Ni ubutumwa bwiza busaba ibiganiro bose bagizemo uruhare, nta guhezwa. Ni ubutumwa bwiza kuko buri mu murongo uboneye wa politiki ya guverinoma y’ u Burundi, ishaka ko ibiganiro mu Barundi biba ibiganiro by’ igihugu cyose ntibigire uwo biheza.”

U Burundi burarangwa n’ umwuka mubi wa politiki kuva muri Mata uyu mwaka, ubwo Perezida Nkurunziza yafataga umwanzuro wo kwiyamamariza manda abatamushyigikiye bafata nk’iya gatatu itemewe n’ Itegeko Nshinga ry’ u Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages