00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Kudeta yapfubye, bamwe mu bayigerageje batawe muri yombi

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 15 May 2015 saa 07:49
Yasuwe :

Umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Burundi wapfubye nyuma y’aho abasirikare barangajwe imbere na Gen. Maj Godefroid Niyombare bemeye ko batsinzwe, bamwe muri bo bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Umwe mu basirikare bakomeye wari ushyigikiye ko Perezida Nkurunziza avanwa ku butegetsi, Gen. Cyril Ndayirukiye, yemeje ko umugambi wabo wo guhirika ubutegetsi wapfubye.

Yagize ati “ Njyewe ubwanjye, nakwemeza ko umugambi wacu wapfubye.”

Gen. Niyombare nawe yemeje ko bananiwe guhirika ubutegetsi nk’uko bari babyiyemeje.

Amakuru agezweho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ni uko abasirikare babatu bagerageje guhirika ubutegetsi bamaze gutabwa muri yombi, barimo na Gen. Cyrille Ndayirukiye wigeze kuba Minisitiri w’ingabo akaba ari n’umwe mu basirikare bakomeye bari bashyigikiye umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza.

Uyu musirikare n’abandi bagenzi be batawe muri yombi, bari bihishe ahitwa Kibenga batinya kuba baza kwicwa.

Gusa, Gen. Niyombare we ntiyatawe muri yombi kuko atari kumwe na bo.

Perezida Nkurunziza yageze mu Burundi ku mugoroba wo kuwa kane, biteganyijwe ko aza kugeza ijambo ku baturage ku isaha ya saa yine z’igitondo.

Maj Gen Godefroid Niyombare nawe yemeye ko batsinzwe
Abasirikare bamwe bagerageje gukora kudeta batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages