00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Kugura Gerenade bisaba atarenze amafaranga 10,000 y’amarundi

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 6 August 2015 saa 03:49
Yasuwe :

Intwaro zinyanyagiye mu baturage zihangayikishije benshi, ndetse bamwe bahamanya n’Imiryango mpuzamahanga ivuga ko mu Burundi hatutumba icyuka cy’intambara cyae cyane nyuma y’iyicwa rya Gen.Adolphe Nshimirimana.

Ibi biragaragazwa n’uburyo bworoshye intwaro zibonekamo aho ubu kubona gerenade muri iki gihugu bitarenza amafaranga ayingayinga ibihumbi 10 y’Amarundi cyangwa amanyarwanda 4,000, kuko ari amapawundi ane (4).

Imbunda nto yo mu bwoko bwa Kalashnikov yo iboneka ku mafaranga ibihumbi 100 by’amarundi cyangwa amanyarwanda ayingayinga ibihumbi 50.

Umuturage utaremeye ko amazina ye atangazwa, yagaragarije umunyamakuru wa IB Times UK dukesha iyi nkuru, zimwe muri gerenade afite iwe mu nzu ahitwa mu Nyakabiga mu murwa mukuru Bujumbura, anamusobanurira uburyo yazibonyemo.

Abarundi bagura intwaro nk'abagura ibindi bikoresho byo mu rugo

Izi ntwaro ngo ziboneka ahanini kubera ukuntu zakwirakwiriye mu mbonerakure none bamwe muri zo bakaba bazigurisha.

Yagize ati: “Mfite intwaro hano zo kundinda jyewe ubwanjye, zikandinda imbonerakure n’abapolisi. Dukoresha imbunda n’amagerenade…abapolisi bafite imbunda nyinshi cyane, ndetse n’imbonerakure ziziha abaturage bakaziha amafaranga.”

Avuga ko kubona imbunda cyangwa gerenade ari ibintu byoroshye cyane mu Burundi. Izidatanzwe n’Imbonerakure ziva mu bapolisi n’abasirikare kuko ngo na bo hari abifuza ko ibintu byahinduka muri iki gihugu. Avuga kandi ko hari n’abazibahera ubuntu.

Ngo izi ntwaro ku manywa barazihisha byagera nimugoroba bakazihishura, kuko baba batinya ko babasaka bakabagirira nabi. Avuga kandi ko abazifite ari benshi bakaba barabujijwe na Leta uburenganzira burimo kubima imirimo kuko bakomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Undi mugabo w’abana batatu utarashatse kwivuga izina kubera umutekano we akaba yari umwe mu bigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, yabwiye IB Times UK ko abona hashobora kuba intambara ndetse ko yamaze guhungisha abana be kubera ubwoba.

Aba bombi bavuga ko nyuma y’itariki ya 26 Kanama 2015 ari bwo manda ya kabiri ya Perezida Nkurunziza izaba yarangiye batazi uko bizaba bimeze mu Burundi.

Imidugararo yo mu Burundi imaze guhitana abasaga 70 no gutuma abasaga ibihumbi 170 bahunga igihugu, yatangiye ku ya 26 Mata 2015,ubwo CNDD-FDD yatangaga perezida Nkurunziza nk’umukandida wayo mu matora y’umukuru w’igihugu,manda abamurwanya bavuga ko inyuranije n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages