00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu indege ya Perezida wa Benin yangiwe kugwa i Bujumbura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 December 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Indege ya Thomas Boni Yayi yaje iturutse i Johannesburg, ntibyashobotse ko kugwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wari wasabye Perezida wa Benin kujya kongera gutangiza ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Amakuru yatangajwe na Perezidansi ya Benin, avuga ko mu gihe cy’inama ku by’Ubukungu yahuje Afurika n’Ubushinwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo tariki ya 5/12/2015 , Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wasabye Perezida Thomas Boni Yayi kwerekeza i Burundi vuba bishoboka ngo agerageze kubyutsa ibiganiro bya politiki, ariko abayobozi b’u Burundi bavuga ko batigeze bamenyeshwa iby’iyo gahunda.

Willy Nyamitwe, umujyanama wa Perezida Nkurunziza yagize ati :’’ Ubufatanye ku mpande ebyiri cyangwa zirenga bugira amabwiriza bugenderaho. Ntitwigeze tubona ibaruwa isaba uruzinduko rw’akazi rwa Perezida Boni Yayi mu Burundi, nta nubwo abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Bujumbura bigeze basabwa ko habaho imyiteguro yo kwakira Perezida wa Benin kuwa 6 Ukuboza, 2015.“

Willy Nyamitwe akomeza avuga ko u Burundi butigeze bwanga ko Perezida Boni Yayi yakirwa ku kibuga cy’indege nk’uko abari bamuherekeje bavuga ko mugenzi we w’u Burundi yababwiye ko ataboneka.

Leta ya Bujumbura itunga agatoki Ubuyobozi bw’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ko bwashatse kubahatira kwemera umuhuza mushya mu biganiro bya politiki mu bibazo bwite by’u Burundi. Ku bwa Willy asanga ari ukwikunda no kudaha agaciro ubusugire bw’igihugu cy’u Burundi.

Perezidaya Thomas Boni Yayi ntiyashoboye kugera mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages