00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Leta ntivuga rumwe n’abaturage ku kibazo cy’inzara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 February 2017 saa 10:52
Yasuwe :

Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibirirwa, Leta y’u Burundi yo iratangaza ko atari ukuri, kuko nubwo umusaruro wa 2016 wabaye muke, muri aya mezi ashize wiyongereye.

Ikibazo cy’ibura ry’ibirirwa, ni kimwe mu byakunze kugarukwaho mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu kigiye kumara imyaka ibiri kiri mu mvururu; ibiganiro byahuje amashyaka atandukanye arimo na CNDD-FDD iri ku butegetsi.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko menshi mu mashyaka yitabiriye ibiganiro, yagaragaje ko mu ntara 18 zigize igihugu, umunani muri zo zugarijwe n’inzara ndetse bagasaba imiryango mpuzamahanga kugoboka abaturage.

Minisitiri ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Martin Nivyabandi, we ahamya ko nta nzara iri mu gihugu kandi ko ikibazo cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi udahagije, cyatewe n’imihindagurikire y’ibihe, leta iri gushaka uko yagikemura.

Ni mu gihe Ishyirahamwe Olucome ryo rivuga ko Leta iri guhisha ukuri, kandi imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro wa 2016 wagabanutse ku kigero cya 40% ugereranyije na 2015.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ¼ cy’abaturage, miliyoni 12 batuye u Burundi, bakeneye ubufasha bwihutirwa bw’ibiribwa. U Bushinwa bwemeye gutanga toni 5000 z’umuceri.

Abaturage ku isoko rya Bujumbura mu 2015(Ifoto ya AFP)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages