00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Leta yemeye kubahiriza umwanzuro wa EAC ku by’amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na

Leonard Tukamwibonera

Kuya 11 July 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yarateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga yigijwe inyuma nk’uko byasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yateraniye i Arusha muri Tanzaniya tariki ya 6 Nyakanga uyu mwaka.

Leta y’u Burundi yatangaje ko ishyigikiye umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wo kwigizwa inyuma italiki y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Hashingiwe ku ngengabihe yari yaramaze kwemezwa na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi yari ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, hakazakurikiraho ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ku ya 24 Nyakanga.

Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iherutse guterana yigaga ku kibazo cy’u Burundi i Arusha muri Tanzania, mu myanzuro 3 yafashe harimo umwe uvuga ko amatora yari ateganyijwe kuwa gatatu w’icyumweru gitaha taliki ya 15 yigizwa inyuma ho iminsi 15, kugirango habanze habeho ibiganiro hagati ya leta n’abatavuga rumwe na yo.

Imvururu zishingiye ku matora zirakomeje mu Burundi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga, umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi Philippe Nzobonariba yavuze ko Komisiyo yigenga ishinzwe amatora yasabwe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu wo kwigiza inyuma amatora, ariko akigizwaho inyuma iminsi mike.

Nzobonariba yavuze ko CENI yasabwe gutegura amatora bitarenze tariki ya 26 Nyakanga nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Itegekonshinga ry’u Burundi riteganya ko amatora y’umukuru w’igihugu akorwa byibuze ukwezi kumwe mbere y’uko Manda y’umukuru w’igihugu uriho irangira, iya Nkurunziza ikaba izarangirana na tariki ya 26 Kanama 2015.

Hari amakuru avuga ko Komisiyo yigenga y’u Burundi yasabye ko amatora yazakorwa ku ya 21 cyangwa 22 Nyakanga uyu mwaka, ariko ntibiremezwa.

Amatora y’Inteko Ishinga Amategeko aherutse kuba muri iki gihugu aranengwa n’umuryango mpuzamahanga kuba atarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Imvururu n’umwuka mubi mu Burundi byatewe no kwiyamamariza indi manda kwa Perezida Pierre Nkurunziza, zimaze guhitana abasaga 100 no gukura mu byabo abagera ku 158.000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages