Ibi byatangajwe mu kiganiro intumwa z’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi zagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’urugendo zagiriye mu Burundi kuwa 13 Werurwe 2015.
Francois Delattre uhagarariye u Bufaransa muri Loni, ari na we wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko amasezerano ya Arusha akwiye kubahirizwa akadomo ku kandi, hagamijwe kwimakaza amahoro mu Burundi, akomeza avuga ko amatora meza, adafite aho abogamiye kandi anyuze mu mucyo, ari yo bifuza muri icyo gihugu.
Ku rujijo ruterwa no kuba Itegeko Nshinga rivuga ko Umukuru w’igihugu yemerewe manda 2 atorewe n’abaturage, n’aho Amasezerano ya Arusha yo akavuga ko umukuru w’igihugu yemerewe manda 2, ariko ntagaragaze uburyo izo manda yazihabwamo, Samantha Power uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri ONU yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye manda 2 ziteganyijwe mu masezerano ya Arusha, kuko ari yo yahagaritse intambara z’urudaca mu Burundi, yongeraho ko banabiganiriyeho na Perezida Nkurunziza.
Kuba Amasezerano ya Arusha nta cyo avuga ku buryo umukuru w’igihugu agomba kuba yatorewemo izo manda 2, byatumye Leta y’u Burundi ivuga ko Perezida Nkurunziza ashobora kongera kwiyamamaza, kuko ajya ku butegetsi bwa mbere mu 2005 atatowe n’abaturage ahubwo yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, bityo akaba amaze kuyobora manda imwe mu ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ismael Abraão Gaspar Martins uhagarariye Gabon muri ONU, na we yasabye umukuru w’igihugu kwibabaza, agafata icyemezo ku nyungu z’igihugu.
Muri urwo rugendo intumwa z’akanama ka Loni gashyinzwe amahoro n’umutekano ku isi zagiriye i Burundi, zabonanye n’abatari bake barimo umukuru w’igihugu, abakuru b’amashyaka arimo n’atavuga rumwe n’ubutegetsi, urubyiruko ruhagarariye urundi mu mashyaka, imiryango itegamiye kuri Leta, hose mu biganiro bagiranaga bakaba baribandaga cyane kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Banaganiriye kandi ku itegurwa ry’amatora babonamo uburiganya, hamwe n’imyitwarire mibi ishinjwa urubyiruko rw’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD mu baturage.
Umuryango w’abibumbye wavuze ko uzaguma kuba hafi y’u Burundi, kandi ugafasha kugirango ntihazabeho gushyamirana, bityo intambwe u Burundi bugezeko mu kwimakaza amahoro ntizasubire inyuma.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe amatora mu Burundi, hari byinshi bivugwa ku bijyanye na manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza, ndetse hakaba hari n’abamaze kuvuga ko bazahita birara mu mihanda, bakabyamagana naramuka agerageje kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO