Mu itangazo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kashyize ahagaragara kuwa gatanu w’icyumweru gishize, kasabye amashyaka mu Burundi kwifata yirinda gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ahubwo bigahoshwa mu mahoro ku nyungu z’igihugu.
Abanyamuryango b’aka kanama bamaganye ibikorwa by’ubugizi, basaba abayobozi guhosha izo mvururu baharanira uburenganzira ntakuka bwa muntu n’ubutabera buhamye.
Abanyamuryango 15 b’ako kanama basabye ko habaho ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye kugira ngo amatora azabe mu mahoro no mu mucyo.
Kuva tariki ya 26 Mata 2015, u Burundi bwaranzwe n’imvururu zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, byanaviriyemo abatamushyigikiye kwigaragambya mu gihe ishyaka CNDD-FDD ryo ryamutanze nk’umukandida mu matora ateganijwe tariki ya 26 Kamena uyu mwaka.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bavuze ko kandidatire ya gatatu ya Perezida Nkurunziza irenga ku bigenwa n’Itegeko Nshinga, ari naho bahereye bigaragambya. Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwo rwatangaje ko kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kutanyuranyije n’amategeko.
Kuwa gatatu kandi ubwo Perezida Nkurunziza yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umwuka mubi mu Burundi igisirikare cyacitsemo ibice bibiri maze bamwe batangaza ko bahiritse Nkurunziza ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO