Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama, nibwo ako kanama kashyize hanze raporo ya paji 12 igaragaza ko iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwicanyi bwa hato na hato, kuburirwa irengero kuri bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ibyobo bitabyemo imirambo n’ibindi byavuzwe mu Burundi kuva muri Mata 2015 bikomeje gutuma abenegihugu bava mu byabo.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka, Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), ruzwi nk’Imbonerakure, rwagiye ruhohotera abagore n’abakobwa inshuro nyinshi kuva hatangira imvururu muri Mata 2015 zatewe na kandidatire ya gatatu ya Perezida Nkurunziza Pierre.
Iyo raporo yavugaga ko abagore n’abakobwa mu gice bitandukanye by’igihugu bagiye bahohoterwa mu buryo busa, kandi bigakorwa n’abasore bitwaje intwaro, nk’imbunda, inkoni ndetse n’ibyuma; bagabye ibitero ku ngo zabo.
Mu gihe abagore Imbonerakure zabafataga ku ngufu, iyi raporo ivuga ko abagabo bo batwarwaga bakaburirwa irengero ndetse bamwe bakicwa bazira ko babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Akanama ka Loni kemeje ibyo bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, nyuma y’isuzuma ryakozwe mu buryo budasanzwe, dore ko ari ubwa gatatu bukoreshejwe, nyuma yo kubutangiza muri Israël mu 1997 no muri Syria mu 2012.
Ubwo buryo bwakoreshejwe ni ubwo gusaba Leta y’u Burundi raporo ku byo iregwa byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gusa icyo gihugu kikaba cyarayikererejeho amezi atatu (3), ndetse igihe kiyitangiye, iza ihabanye n’ibibazo byari byabajijwe.
Loni ifata ibyakozwe n’Intumwa za Leta y’u Burundi nko kwigumura
Ubwo ako kanama ka Loni katumizaga Leta y’u Burundi ngo ihatwe ibibazo kuri iyo raporo, icyo gihugu cyohereje intumwa ziyobowe na Ministiri w’Ubutabera, zitaba umunsi wa mbere, ariko zanga gusubirayo ku munsi wa kabiri aho ku cyicaro cyawo kiri i Genève.
Ibyo ngo byari nk’imyigaragambyo yamagana ibyanditse muri raporo ya Sosiyete Sivile ako kanama kifashishije, intumwa z’u Burundi zivuga ko Leta ntacyo yari iyiziho.
Umwe mu nararibonye muri Komite ishinzwe gukurikirana ibi birego, Sébastien Touzé yagize ati “ Amakuru yakusanyijwe yarasuzumwe neza. Twasabye Leta y’u Burundi kuduha amakuru afatika ku bijyanye n’izi nyandiko zatanzwe. Kuba batarasubije twe tubifata nko kwigaragambya.”
Yakomeje atangaza ko u Burundi bugomba gusubiza kuri uyu mwanzuro bitarenze kuya 12 Ukwakira uyu mwaka.
Ati “ U Burundi nibudashyira mu bikorwa ubu busabe, tuzahita dushyiraho ibihano bikomeye.”
Nyuma yo gufata umwanzuro kuri ibyo, ako kanama nta bindi bisobanuro gategereje, ahubwo hitezwe gufata ingamba zikwiye kugira ngo iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu rihagarare.
Rfi dukesha iyi nkuru itangaza ko Sosiyete Sivile mu Burundi na yo yifuza ko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa nyuma y’aho icyo gihugu kigaragaje ubushake buke bwo gufatanya n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere ndetse n’iby’amahanga mu kugarura umutekano mu gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO