Ibiro ntaramakuru by’abongereza (Reuters) bitangaza ko umutangabuhamya yahamije ko mu gutatanya abigaragambyaga ku cyumweru tariki ya 26 Mata, Polisi yabanje kwifashisha amazi n’ibyuka biryana mu maso, ikageza n’aho yifashisha amasasu akomeretsa akanica.
Alexis Manirakiza, Umuvugizi w’Umuryango utabara imbabare “Croix Rouge” mu Burundi yagize ati “Hamaze kumenyekana babiri bapfuye mu bigaragambyaga, abandi bane bakomeretse ndetse umwe yakomeretse bikomeye nyuma yo gufatwa n’isasu.”
Kugeza ubwo Reuters yandikaga inkuru nta cyo Polisi y’u Burundi yari yavuga kuri izo nkomere.
Nyuma y’igihe kinini hategerejwe ko Perezida Nkurunziza yagira icyo avuga ku kwiyamamaza no kutiyamamaza kwe, kuwa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015 ni bwo ishyaka rye CNDD FDD ryamwemeje nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 26 Kamena 2015.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeza kuvuga ko kuba Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza atari uguhonyora Itegeko Nshinga riteganya manda ebyiri ku mukuru w’igihugu gusa, ko ari no kunyuranya n’amasezerano y’amahoro Arusha yo mu mwaka w’2000.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi riteganya ko Umukuru w’igihugu adashobora kurenza manda 2 zihwanye n’imyaka 10, kandi azitorewe n’abaturage.
Amasezerano ya Arusha na yo ateganya ko umukuru w’igihugu adashobora kurenza manda ebyiri zihanye n’imyaka 10, ariko ntacyo avuga ku buryo umukururu w’igihugu ashyirwaho.
Perezida Nkurunziza yagiye ku butegetsi mu mwaka w’2005 atowe n’Inteko Ishinga Amategeko, yongera gutorwa n’abaturage mu 2010, bityo ishyaka CNDD FDD rikavuga ko ayoboye manda imwe mu ziteganywa n’Itegeko Nshinga, bivuze ko yemerewe kongera kwiyamamaza.
Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, Imiryango Itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivili, Kiliziya Gaturika, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, bakomeje kugaragaza ko nta gikwiye kwirengagizwa yaba amasezerano ya Arusha cyangwa Itegeko Nshinga.
Kuva hatangira imyigaragambyo idasanzwe mu Burundi kuva kuwa 26 Mata 2015, Radio zigenga zafunzwe, ndetse mu gihugu harimo gukora radiyo y’igihugu na Rema FM.
Umutangabuhamya yabwiye Reuters ko Minisitiri w’Umutekano yari kumwe n’abapolisi ku cyumweru tariki ya 26 Mata, ubwo bajyaga gufunga no gukuraho insakazamajwi z’amaradiyo yigenga arimo na RPA.
Aya maradiyo yafunzwe ashinjwa gutuma abaturage bigaragambya, abakozi bazo bacishaho imyigaragambyo irimo kuba.
Edouard Nduwimana, Minisitiri w’Umutekano yatangaje ko imyigaragambyo irimo kuba itemewe n’amategeko.
Ati “Twasabye ko uwo ari we wese udashyigikiye manda ya gatatu agomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko. Itegeko Nshinga ryonyine ni ryo rishobora guca urubanza ku kuba Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa niba ntabwo afite.”
Umubare w’impunzi zinjira mu Rwanda ku munsi wikubye kane
Umubare w’impunzi zinjira mu Rwanda ku munsi na wo wikubye kane, ku buryo ubu habarwa impunzi zisaga ibihumbi 20, mu gihe hari izindi zirimo guhungira mu bindi bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’ahandi.
Abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga rwa Twitter, Dr. Dlamini Zuma, Umuyobozi wa Kimisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yasabye ubuyobozi bw’u Burundi kurushaho gukaza kurinda umutekano w’abaturage mu gihe barimo bagaragaza ibyo batekereza kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Dr.Dramini Zuma ati “Abanyapolitiki bagomba gukoresha inzira nyazo zo guhagarika ubushyamirane burimo no kutavuga rumwe ku by’amatora. Ubushyamirane bubyara ubushyamirane.”
Abayobozi batandukanye muri Afurika ndetse n’abo ku mugabane w’u Burayi bakomeje kenshi kugira inama Perezida Nkurunziza kutongera kwiyamamaza, ndetse Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko bahita bafatira u Burundi ibihano mu gihe yakwiyamamaza bigateza imvururu.



















TANGA IGITEKEREZO