Ni nyuma y’amezi umunani y’imvururu ,Leta y’u Burundi, abarwanya ubutegetsi badacana uwaka,imvururu zaranzwe n’iyicwa ry’abaturage,ubuhunzi, n’ibindi byakurikiye icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yaje no gutorerwa.
Muri Nyakanga ni bwo Perezida Museveni yageze i Bujumbura, maze atangaza ko asize Leta, amashyaka atavuga rumwe na yo ndetse na sosiyete sivile bemeye kwicara bakaganira ngo bumvikane ndetse bazamuhe raporo.
Ibi biganiro kandi byari byitabiriwe n’abahoze ari ba Perezida b’u Burundi; Domitien Ndayizeye, Sylvestre Ntibantunganya na Jean Baptiste Bagaza bagiye batanga ibitekerezo.
Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2015, ni bwo amatsinda y’abagera kuri 14 ari yo Leta, amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na sosiyete sivile n’itangazamakuru bari busubukure ibiganiro biyobowe na Perezida Museveni.Ibi biganiro bibera i Kampala byitezwemo umusaruro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Tariki ya 19 Ukuboza 2015, Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, Crispus Kiyonga, nibwo yatangije ibi biganiro ndetse agaragaza ko nubwo byatinze bitegerejwemo igisubizo kirambye.
Yagize ati “Perezida Museveni yari i Bujumbura muri Nyakanga, ubu turi mu Ukuboza. Hari ubufatanye bwari bukenewe mu guhuriza hamwe impande zihanganye ku meza. Habayeho gukererwa kuko bisaba ngo abantu babe bari ku rwego rumwe rw’imitekerereze. Impande zizagira uruhare muri ibi biganiro ni abahuye na Nkurunziza muri Nyakanga."
Yakomeje avuga ko hagiye gusubukurwa ibiganiro bizabera i Entebbe ndetse bizayoborwa na Perezida Museveni ubwe.
Bamwe mu barwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza, harimo impuzamiryango CNRED bavuze ko bishimiye iri subukurwa ry’ibiganiro aho umuvugizi wabo Pancras Cimpaye yavuze ko bishobora kuzabonekamo igisubizo kirambye.
Ibi bitandukanye no muri Nyakanga ubwo abatavuga rumwe na Leta bavugaga ko nta cyizere bari bafitiye Museveni.



















TANGA IGITEKEREZO