Amakuru avuga ko imodoka ya mbere yaciye ku cyicaro cya Muha saa kumi n’iminota 48 zo mu rukerera, ikaba yarimo abayoboke ba CNDD FDD bambaye imipira n’ingofero by’ishyaka, bagendaga baririmba bagira bati:’’Imbonerakure twashyitse, tuje kubirangiza.’’
Muri ayo masaha haciye imodoka 2 zo mu bwoko bwa Toyota coaster zerekeza mu Ngagara ahari icyicaro cy’Ishyaka CNDD FDD ahari hagiye kubera ibikorwa byo kwemeza uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Imihanda hafi ya yose iri iruhande rw’iyo ngoro yafunzwe, nta modoka ihanyura, Imbonerakure za CNNDD FDD ni zo ziri kuharinda aho zuzuye ku muhunda zambaye udupira n’ingofero by’ishyaka.



















TANGA IGITEKEREZO