00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Ntibyoroshye guca hafi y’ingoro ya CNDD FDD mu Ngagara

Yanditswe na

Aristide Nizigire

Kuya 25 April 2015 saa 01:00
Yasuwe :

Kubera umutekano wakajijwe n’Imbonerakure hafi y’ingoro y’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, biragoye kuhanyura mu gihe hateraniye inama rusange iza no kwemerezwamo uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kamena uyu mwaka.

Amakuru avuga ko imodoka ya mbere yaciye ku cyicaro cya Muha saa kumi n’iminota 48 zo mu rukerera, ikaba yarimo abayoboke ba CNDD FDD bambaye imipira n’ingofero by’ishyaka, bagendaga baririmba bagira bati:’’Imbonerakure twashyitse, tuje kubirangiza.’’

Umujyi wa Bujumbura mu gitondo cy;uyu wa 25 Mata 2015 wari urujya n'uruza rw'abayoboke ba CNDD FDD

Muri ayo masaha haciye imodoka 2 zo mu bwoko bwa Toyota coaster zerekeza mu Ngagara ahari icyicaro cy’Ishyaka CNDD FDD ahari hagiye kubera ibikorwa byo kwemeza uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Imihanda hafi ya yose iri iruhande rw’iyo ngoro yafunzwe, nta modoka ihanyura, Imbonerakure za CNNDD FDD ni zo ziri kuharinda aho zuzuye ku muhunda zambaye udupira n’ingofero by’ishyaka.

Bamwe ngo batangiye urugendo butaracya
Abayoboke ba CNDD FDD berekeza ku ngoro y'ishyaka ahabera inama rusange
Ubwo bamwe mu bayobozi ba CNDD FDD ubwo bari bageze ku ngoro yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages