Mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi haba imyigaragambyo imaze guhitana abantu inzego zitandukanye zidahurizaho umubare, Perezida Nkurunziza yatangaje icyo yumva cyakorwa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2015, ku munsi mpuzamahanga w’Umurimo, yasabye abari mu myigaragambyo kuyisohokamo.
Yabisabye abari abigaragambya ku Musaga, mu Nyakabiga, ku Mutakura hamwe n’ahandi.
Yahamagariye kandi amaradiyo yigenga, abanyepolitike hamwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politike, kwisunga amategeko agenga amatora mu byo bavuga cyangwa bakora.
Abahunze yabahamagariye gutahuka, avuga ko i Burundi ari iwabo kandi umutekano wabo uzacungwa neza.
Abantu barenga mirongo itanu bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo mu bice by’Umujyi wa Bujumbura, abapfuye barimo abapolisi 3, umusirikare umwe n’abasivili batanu.
Ku munsi wa gatandatu w’imyigaragambyo hatangajwe ko abarenga 600 bafungiye kwigaragambya.
Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO