Kuri uyu wa 8 Gicurasi Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yashyikirije CENI ibimuranga biherekejwe na miliyoni 15 z’ingwate azasubizwa naramuka abonye hejuru y’amajwi 5% mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 26 Kamena.
Perezida Nkurunziza yatanze ibyangombwa n’ibindi byose bigize dosiye ituma yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe Abarundi bo mu Ntara zitandukanye bari mu myigaragambyo yo kwamagana iyo manda ashaka kwiyamamariza, bavuga ko izaba ari iya gatatu ikaba itemewe n’Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Uko kwiyamamaza kwe kandi kukaba kumaze kwamaganwa n’abatari bake, baba abo mu bihugu by’ibikomerezwa nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Uw’Ubumwe bwa Afrika n’ibindi.
Kugeza ubu imyigaragambyo yamagana ukwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza imaze guhitana abagera kuri 15 mu Mujyi wa Bijumbura no hagati mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO