00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi na Maj.Gen Niyombare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 May 2015 saa 02:03
Yasuwe :

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi n’uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi Maj Gen Godefroid Niyombare.

Maj.Gen (Major General) Godefroid Niyombare waherukaga kwirukanwa ku buytobozi bw’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cy’u Burundi, ni we watangaje ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu, akaba yari ashagawe n’abasirikare bakuru ndetse n’abahagarariye Polisi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Maj.Gen. Niyombare rigira riti “Hashingiwe ku kudaha agaciro inama agirwa n’imiryango mpuzamahanga zo kubahiriza Itegeko Nshinga n’Amasezerano y’amahoro ya Arusha, Perezida Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi na Guverinoma ye.”

Ubwo byatangazwaga benshi babifashe nko kwiganirira, ariko nyuma y’imbaraga zidasanzwe z’igisirikare mu gufata ikibuga cy’indege cya Bujumbura no kugota radiyo na televiziyo by’igihugu, ni byo byabaye ikimenyetso cy’ukuri kw’ibivuzwe na Maj.Gen.Niyombare, ibyo bihita bikurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Gusa ariko, ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidanse y’u Burundi batangaje habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi ariko ko ntacyo byatanze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages