00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi : Perezida Nkurunziza yatangaje ko ari mu gihugu

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 May 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Pierre Nkurunziza, Perezida w’u Burundi wemewe n’amategeko kugeza ubu, byakomeje kuvugwa ko ashobora kuba yarahiritswe ku butegetsi ndetse akanahezwa ishyanga na Gen. Maj. Niyombare, yatangaje ko ari mu Burundi.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri konti ya Pierre Nkurunziza @PierreNkurunziz, yagaragaje ko ari mu Burundi n’ubwo atagaragaje inzira yanyuzemo agaruka imbere mu gihugu mu gihe amakuru yaherukaga amwerekeye yavugaga ko yaba ari i Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa i Kampala muri Uganda.

Ku magambo yanditswe kuri uru rubuga mu rurimi rw’Igifaransa, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati "Ndi mu Burundi. Ndashimira ingabo na polisi kubera uko berekanye ko bakunda igihugu. Ndashimira by’umwihariko ukwihangana kw’Abarundi."

Aya ni yo magambo ya kabiri Perezida Nkurunziza atangaje nyuma y’uko hageragejwe kumuhirika ku butegetsi, nyuma y’aho ku mugoroba w’itariki ya 13 Gicurasi 2015 yari yahumurije abarundi, akanavuga ko mu gihugu ari amahoro.

Nyuma yo gutangaza ibi benshi bakomeje kugaragaza ugushidikanya ku byo yavuze, aho bamwe bibazaga impamvu yabitangarije kuri Twitter aho kubitangariza kuri radiyo cyangwa televiziyo by’igihugu.

[email protected]
Ntakirutimana Deus
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages