Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri konti ya Pierre Nkurunziza @PierreNkurunziz, yagaragaje ko ari mu Burundi n’ubwo atagaragaje inzira yanyuzemo agaruka imbere mu gihugu mu gihe amakuru yaherukaga amwerekeye yavugaga ko yaba ari i Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa i Kampala muri Uganda.
Ku magambo yanditswe kuri uru rubuga mu rurimi rw’Igifaransa, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati "Ndi mu Burundi. Ndashimira ingabo na polisi kubera uko berekanye ko bakunda igihugu. Ndashimira by’umwihariko ukwihangana kw’Abarundi."
Aya ni yo magambo ya kabiri Perezida Nkurunziza atangaje nyuma y’uko hageragejwe kumuhirika ku butegetsi, nyuma y’aho ku mugoroba w’itariki ya 13 Gicurasi 2015 yari yahumurije abarundi, akanavuga ko mu gihugu ari amahoro.
Nyuma yo gutangaza ibi benshi bakomeje kugaragaza ugushidikanya ku byo yavuze, aho bamwe bibazaga impamvu yabitangarije kuri Twitter aho kubitangariza kuri radiyo cyangwa televiziyo by’igihugu.
[email protected]
Ntakirutimana Deus
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO