00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Perezida Nkurunziza yagabanyije ingengo y’imari ya za Minisiteri kubera amatora

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 26 May 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Mu gihe abaterankunga bamwe bo mu bihugu by’Amahanga bahagaritse inkunga zabo zari zigenewe ibikorwa by’amatora mu Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza yasinye iteka rigabanya amafaranga kuri Minisiteri zimwe mu rwego rwo kuziba icyuho kugira ngo haboneke amafaranga azifashishwa mu bikorwa bymatora.

Ku ikubitiro, u Bubiligi bwari bwageneye u Burundi ingengo y’imari ya miliyoni enye z’amayero; igice kimwe kingana na miliyoni ebyiri akaba yari yamaze gushyirwa kuri konti. Aya akaba ari amafaranga yari agenewe ibikorwa by’amatora.

Perezida Nkurunziza yasinye iteka rigena kongera ingengo y’imari igenewe amatora hagabanywa amafaranga ku ngengo y’imari ya Minisiteri zimwe na zimwe kugira ngo haboneke miliyoni 25 z’amayero angana na Miliyari 44 z’amafaranga y’u Burundi.

Amerika nayo iherutse gutangaza ko ishobora guhagarikira inkunga u Burundi aho yabaye ihagaritse gahunda y’imyitozo ya gisirikare yageneraga ingabo z’u Burundi zijya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages