Ku ikubitiro, u Bubiligi bwari bwageneye u Burundi ingengo y’imari ya miliyoni enye z’amayero; igice kimwe kingana na miliyoni ebyiri akaba yari yamaze gushyirwa kuri konti. Aya akaba ari amafaranga yari agenewe ibikorwa by’amatora.
Perezida Nkurunziza yasinye iteka rigena kongera ingengo y’imari igenewe amatora hagabanywa amafaranga ku ngengo y’imari ya Minisiteri zimwe na zimwe kugira ngo haboneke miliyoni 25 z’amayero angana na Miliyari 44 z’amafaranga y’u Burundi.
Amerika nayo iherutse gutangaza ko ishobora guhagarikira inkunga u Burundi aho yabaye ihagaritse gahunda y’imyitozo ya gisirikare yageneraga ingabo z’u Burundi zijya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu.


















TANGA IGITEKEREZO