Mu rukurikirane rw’amagambo yanditse kuri Twitter yagize ati “Mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano urabye mu gihugu, twisunze Ingingo ya 113 y’Itegeko Nshinga, duhaye imbabazi abakatiwe gufungwa imyaka itarenga itanu, cyane cyane abagore batwite n’abonsa. Ku bw'iyo ngingo, abanyururu barenga 2000 bagiye kwidegembya.”
Perezida Nkurunziza yanabasabye kwitwararika nibasubira mu miryango yabo, bakirinda ikintu cyose cyatuma basubizwa muri gereza. Umwaka ushize na bwo mu Burundi hatanzwe imbabazi ku mfungwa zigera ku 2576.
Perezida Nkurunziza yanagarutse ku mushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, rishobora kumwemerera kwiyamamariza manda ya kane mu 2020.
Yibukije Abarundi ko abararitse, ngo igihe cyo kugaragaza aho bahagaze kuri iryo vugururwa bazitabe ari benshi bagaragaza icyo batekereza ku ngingo zasabiwe kuvugururwa.





Ibitekerezo 0