Mu mafoto, uyu mukuru w’igihugu agaragara ari imbere afashe indangururamajwi mu gihe abasore b’intarumikwa bamufasha kwegereza iri turo rye imbere cyane cyane ko atari buri wese wapfa kuryifasha dore ko rigizwe n’ibiro 500 by’ibirayi ndetse n’ibiro 300 by’ibishyimbo.
Ubwo Perezida Nkurunziza, yashimiraga uwiteka abinyujije muri iri turo abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bari mu nama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangarijwemo isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika, AfCFTA.
Nkurunziza yatanze iri turo asaba n’abayoboke b’iri torero ry’umugore we gukurikiza uru rugero. Ni igikorwa kitabonywe neza na bose kuko hari abagishimye abandi bamwibutsa ko ‘mbere yo gutura ituro ugomba kubanza ukigorora n’umuturanyi wawe’.
Kuva Nkurunziza yatsindira manda ya gatatu yo kuyobora u Burundi bisa nkaho yagabanyije ibikorwa bimuhuza n’abandi bakuru b’ibihugu ahubwo arushaho kwagura umubano we n’Imana cyane ko asigaye akunda kugaragara mu bikorwa by’ivugabutumwa.



















TANGA IGITEKEREZO