00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Perezida Nkurunziza yemereye imbabazi abana bafunzwe mu myigaragambyo

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 2 October 2015 saa 02:00
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yemereye imbabazi abana bari barafunzwe mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana manda ye ya gatatu.

Nkurunziza yabwiye itangazamakuru ko icyemezo yagifashe nyuma yo kubisabwa n’ababyeyi b’abana ngo basubizwe mu mashuri.

Yagize ati “abana kimwe n’abandi basabye imbabazi ku ruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu bazababarirwa, abandi bose bazahabwa ubutabera bukwiye.”

The East African cyanditse ko nubwo yemeye izi mbabazi, Perezida Nkurunziza avuga ko abazemerewe batazahita barekurwa ahubwo bazabanza gutozwa imirimo itandukanye izatuma babasha kugira umwuga bakora basubiye mu buzima busanzwe.

Iki cyemezo gitangajwe nyuma y’aho Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni, Zeid Ra’ad Al Hussien, yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abana 52 bafungiye hamwe n’abantu bakuru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages