Pierre Claver Mbonimpa Umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwabafungwa n’abagororwa by’umwihariko yafatiwe mu Kigo cy’abanyamakuru i Bujumbura, aho yari aje kureba uburyo Polisi irimo gufunga icyo kigo.
Nk’uko abari aho yafatiwe babitangaza, Mbonimpa yatwawe nabi cyane n’abo mu ishami rishinzwe iperereza, aho umupolisi umwe muri bo yamukurubanaga, akamujyana amukandagiyeho.
Mbonimpa ari mu mu bahamagariye abaturage kwanga ihonyorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga, kugeza ubu hakaba hataramenyekana aho yajyanywe.
Pierre Claver Mbonimpa si ubwa mbere afashwe ngo afungwe, kuko no muri Gicurasi 2014 yafashwe akaza kurekurwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Bujumbura, ariko arekurwa nyuma y’igitutu u Burundi bwari bwashyizweho na Leta zunze ubumwe za AMerika ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga.
Ku cyumweru tariki ya 26 Mata, Francois Bizimana Umuvugizi w’ishyaka FNL yigenga yaatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza, ariko mu mugoroba aza kurekurwa.
Kugeza ubu biravugwa ko na Vital Nshimirimana, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta, yamaze gushyirirwaho impapuro zimuhagarika, ngo zikaba zamaze kugezwa ku kibuga cy’indege, aho yari guhagurukira yerekeza mu nama muri Tanzania.
Iri tabwa muri yombi n’ihagarikwa ry’abo bantu ribaye nyuma y’aho abari mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abarundi kwitabira imyiyerekano yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.



















TANGA IGITEKEREZO