Nk’uko raporo y’uyu muryango ibivuga, ibikorwa by’ubwicanyi no gushimuta abadashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi bikomeje kugirwamo uruhare n’imbonerakure, umutwe ugizwe n’urubyiruko rukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi. Loni iwufata nk’umutwe witwaje intwaro nubwo leta y’u Burundi yo ibihakana.
Umuyobozi muri uyu muryango, Thijs Van Laer, yavuze ko impunzi zasobanuye ihohoterwa, iyicarubozo n’ubwicanyi bikorerwa abadashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi bikozwe n’imbonerakure n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu.
Yagize ati “Niba leta ishaka ko impunzi zigaruka mu gihugu ikwiye gushyira ku murongo ibikorwa by’imbonerakure no kwizeza ko abakoze ibyaha kuva iki gihugu cyagira ibibazo bya politiki bazahanwa.”
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibivuga, Umuryango IRRI usobanura ko ubuhamya bw’Abarundi bahungiye muri Uganda hagati ya Werurwe na Kamena 2017 bukemanga umutekano leta yavuze ko wagarutse ikaba ari na yo mpamvu yasabye impunzi gutahuka.
Raporo ya IRRI ivuga ko niba hari Abarundi batahuka ariko hari n’umubare munini w’abahungira mu bihugu bituranyi.
Mu ruzinduko rwa mbere Perezida Pierre Nkurunziza yagiriye muri Tanzania nyuma yatsindira manda ya gatatu mu 2015, muri Nyakanga uyu mwaka, yatangaje ko u Burundi bufite amahoro asesuye anasaba abahungiyeyo gutahuka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(HCR) ivuga ko Abarundi bagera ku bihumbi 275 bahungiye muri Tanzania.
Imvururu zabaye muri iki gihugu zahitanye ubuzima bw’abari hagati ya 500 na 2000 nk’uko bitangazwa na Loni n’indi miryango itegamiye kuri leta naho abasaga ibihumbi 400 barahunga.


















TANGA IGITEKEREZO