Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2015 ni bwo Agathon Rwasa yagejeje kuri CENI ibyo asabwa ngo yemerwe nk’umukandida uzahagararira Ihuriro “Amizero y’Abarundi”, aho ari kumwe n’ishami ry’ishyaka UPRONA ritemewe n’ubutegetsi, riyobowe na Depite Karori Nditije.
Agathon Rwasa yatanze ibyo asabwa na CENI kugirango na we ahatane n’abandi mu matora, mu gihe abayoboke be n’inshuti ze ndetse n’abo mu miryango itegamiye kuri Leta, ndetse kandi n’amashyaka atavuga rumwe na CNDD FDD, bahamagariye abarundi mu myigaragambyo yo kwamagana ko Petero Nkurunziza yongera kwiyamamariza indi manda ya gatatu.
Kuva iyo myigaragambyo yatangira kuwa 26 Mata 2015, imaze kugwamo abagera kuri 15 hakomereka benshi, ndetse Igisirikare cyamaze gutangaza ko imihanda yafunzwe igomba kuba yafunguwe mu gihe kitarenze amasaha 48.
Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru ari bwo CENI ihagarika kwakira ibyangombwa by’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe amatora ateganyijw ekuwa 26 Kamena.
Rwasa atanze ibyangombwa ari uwa gatatu nyuma y’abandi babiri barimo Perezida Nkurunziza uzaba ahagarariye CNDD FDD ishyaka riri ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO