00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: UA yasabye ko habaho ubwumvikane ku itariki y’amatora

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 14 June 2015 saa 12:40
Yasuwe :

Akanama k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano kasabye ko hasubukurwa ibiganiro bya Politiki mu Burundi ndetse itariki y’amatora ikumvikanwaho n’imitwe yose ya Politiki mu gihugu.

Ibibazo bya Politiki mu Burundi ndetse n’intambara muri Sudani y’Epfo no kurinda ibikorwa by’iterabwoba nibyo byari ku murongo w’ibyigwa mu nama ya 25 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2015 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho ibibazo by’u Burundi aribyo byiganje mu biganiro.

Aka kanama kasabye ko hasubukurwa ibiganiro hagati ya Perezida Nkurunziza n’abadashyigikiye ubutegetsi bwe kugira ngo amatora azabe mu mutuzo no mu bwisanzure ndetse anyure mu mucyo.

Amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ategerejwe tariki ya 29 Kamena na 15 Nyakanga, gusa umwanzuro w’aka kanama usaba ko itariki y’amatora yagenwa ku bwumvikane bw’amashyaka yose mu Burundi.

Kasabye kandi ko hoherezwa impuguke za gisirikare mu Burundi zijya kureba neza ibikorwa byo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Mu ijambo rye afungura iyi nama, Umunyafurika y’Epfo, Nkosazana Dlamini-Zuma, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, yagaragaje uruhare rw’Umuryango Nyafurika ku kibazo cy’u Burundi.

Yavuze ko ibiganiro byonyine aribyo byatanga umuti urambye w’ibibazo by’u Burundi, ndetse ko bizeye ko hazabaho ubwumvikane kugira ngo amatora abe mu mucyo.
Iyi nama yabaye Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza atayitabiriye nubwo yigaga ku bibazo biri mu gihugu cye.

Amashyaka 17 adashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza kuwa Gatanu yatangaje ko atazigera yitabira amatora igihe cyose ingengabihe y’amatora y’abadepite ateganyijwe kuwa 29 Kamena n’ay’Umukuru w’Igihugu yo kuwa 15 Nyakanga ikurikijwe n’ubutegetsi buriho ntibwemere gusubukura ibiganiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages