Umurambo w’uwo musore Welly Nzitonda watoraguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku ya 6 Ugushingo i Mutakura mu mujyi wa Bujumbura.
Amakuru avuga ko yafashwe na polisi saa tanu ubwo yashakaga gufata ibikoresho by’aho yajyaga ataha muri ako gace ka Mutakura akajyanwa ahantu hatazwi.
Bivugwa ko uwo musore yari asanzwe asa nk’uba mu bwihisho, nyuma y’uko muramu we yishwe ndetse na se umubyara akaraswa akaba akiri kwivuriza mu Bubiligi.
Mukuru we, umu ofisiye mu gisirikare cy’u Burundi niwe wagiye gufata umurambo we aherekejwe na bamwe mu bagize sosiyete sivile yo mu Burundi.
Indi mirambo y’abantu bane yagaragaye mu mihanda ya Bujumbura ku wa Kane, ni mu gihe iminsi itanu Perezida Nkurunziza yahaye abafite intwaro ngo bazitange cyangwa baraswe igeze ku musozo.
IGIHE/Burundi



















TANGA IGITEKEREZO