Ibi byabaye ejo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021 mu masaha ya nimugoroba mu bilometero bine uvuye mu Mujyi wa Muramvya, aho abajura 12 bitwaje intwaro batangiriye imodoka yari irimo Lt Col Nizigiyimana bakayirasa nyuma bakaza kuyitwika.
Africa News itangaza ko ubwo iyi modoka yagabwagaho igitero yari irimo uyu musirikare n’umugore we n’abakobwa be batatu bavuye mu birori by’umuryango.
Col. Onesphore Nizigiyimana is reportedly one of the 8 people killed tonight in an ambush on the Bujumbura-Gitega road, in the area of Muramvya. #Burundi police say this attack was perpetrated by thieves, but eye-witnesses say nothing was stolen from passengers. https://t.co/zhhWXdHies
— iBurundi (@iburundi) May 9, 2021
Nyuma yo gutwika iyi modoka, aba bajura bari bafite imbunda za AK-47 na grenade bahise bigabiza izindi modoka eshatu zari ziri inyuma y’iyo harimo na bus itwaye abagenzi.
Umwe mu baturage baturiye aho icyo gitero cyabereye yabwiye AFP ko byari bimeze nk’urugamba rwa gisirikare.
Ati “Abantu bahahamutse kubera ko cyari kimeze neza nk’igitero cya gisirikare. Nyuma yo kwiba ibyo bari babashije gutwara, aba bajura bahise bajya mu ishyamba rya Kibira.”
Nubwo byavuzwe ko hapfuye abantu umunani, abantu benshi baganiriye na AFP bemeje ko hari abapfiriye mu nzira ubwo bajyanwaga kwa muganga ku buryo abapfuye biyongereye bakagera kuri 12.
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganisha imiryango yabuze ababo, ashimangira ko uzafatwa yakoze bene ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi azabiryozwa.
Turababajwe n'abambuzi baraye basubiye guhekura u #Burundi. Ibigeragezo ntibizoreka kubaho ariko aragowe uwo bizovako. Abagizi ba nabi bose bategerezwa gutuzwa. Turaremesheje imiryango yabuze.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) May 10, 2021
Ibitero nk’ibi by’urugomo, ubujura n’ubwicanyi si ubwa mbere bibaye mu Burundi, kuko muri Kanama na Nzeri 2020, insoresore zitwaje intwaro zagabye ibitero ku bantu hapfa abagera kuri 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!