00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umunyamakuru wa RTNB n’umuryango we wose bishwe

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 14 October 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Polisi y’u Burundi yatangaje ko mu gace ka Ngagara mu mujyi wa Bujumbura, hagabwe igitero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira, umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu RTNB n’umuryango webaricwa.

Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Christophe Nkezabahizi yicanwe n’umugore we Alice Niyonzima, umukobwa wabo w’imyaka 16 n’umuhungu w’imyaka 14 nk’uko abaturanyi babo babitangarije RFI dukesha iyi nkuru.

Aba baturage bavuze ko abagabye iki gitero bahanganye na polisi maze bica umupolisi umwe bakomeretsa undi, bashimuta babiri, kandi ko hapfuye batanu mu bagabye igitero.
Willy Nyamitwe, Umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’uyu munyamakuru wishwe ndetse na Televiziyo y’Igihugu yakoreraga.

Muri iki gihe umutekano mucye uravuza ubuhuha mu Burundi, nta munsi ushira abantu badahotowe, abandi bagakomereka cyangwa se mu duce dutandukanye twa Bujumbura ndetse no mu yindi mijyi hakumvikana urusaku rw’amasasu ndetse na za gerenade.

Umunyamakuru Christophe Nkezabahizi wicanwe n’umugore n'abana mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages