Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Christophe Nkezabahizi yicanwe n’umugore we Alice Niyonzima, umukobwa wabo w’imyaka 16 n’umuhungu w’imyaka 14 nk’uko abaturanyi babo babitangarije RFI dukesha iyi nkuru.
Aba baturage bavuze ko abagabye iki gitero bahanganye na polisi maze bica umupolisi umwe bakomeretsa undi, bashimuta babiri, kandi ko hapfuye batanu mu bagabye igitero.
Willy Nyamitwe, Umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’uyu munyamakuru wishwe ndetse na Televiziyo y’Igihugu yakoreraga.
Muri iki gihe umutekano mucye uravuza ubuhuha mu Burundi, nta munsi ushira abantu badahotowe, abandi bagakomereka cyangwa se mu duce dutandukanye twa Bujumbura ndetse no mu yindi mijyi hakumvikana urusaku rw’amasasu ndetse na za gerenade.



















TANGA IGITEKEREZO