Padiri Ciza wakoreraga umurimo w’Imana muri Diyosezi ya Gitega, yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2017, afatwa n’inzego zishinzwe iperereza muri iyi ntara mbere yo gushyikirizwa u bushinjacyaha.
Nyuma yo kumvwa n’ubushinjacyaha, Padiri Ciza yahise ajya gufungirwa muri gereza nkuru ya Gitega bitegetswe n’umushinjacyaha mukuru.
Polisi yatangaje ko uyu musaseridoti yafashwe nyuma y’aho hagaragaye amashusho yamwerekanaga ashaka gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa cyenda.
Umwanzuro ku kuburana afunzwe cyangwa ari hanze, uzamenyekana ku wa Gatanu tariki 2 Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO