00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umupolisi yishe umusirikare amurashe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 May 2015 saa 12:10
Yasuwe :

Mu myigaragambyo yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi yabereye muri Komine Nyakabiga, umupolisi yishe umusirikare amurashe isasu mu mutima.

Inzego za gisirikare mu Burundi zemeje ko umusirikare umwe yaguye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa gatatu arashwe mu gatuza n’umupolisi, mu gihe undi umwe we yakomeretse.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri yabereye muri Komine Nyakabiga, Musaga na Cibitoke yashyamiranyije bikomeye abigaragambya n’abapolisi bababuzaga gukomeza kwigarambya.

Abapolisi bateraga imyuka iryana mu maso abigaragambya, mu gihe abandi na bo babateraga amabuye.

Abakomeje kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bumvikanye bavuga ko badakeneye kubona abapolisi ahubwo ko bashaka abasirikare.

Kuva imyigaragambyo yatangira tariki ya 26 Mata, abapolisi bakunze gushyamirana bikomeye n’abigaragambyaga bitandukanye n’uko bitwara ku basirikare.

Nyuma y’aho umupolisi yishe umusirikare, abapolisi bose bahise bakurwa mu mihanda umutekano usigara ucunzwe n’abasirikare gusa.

Usibye guhagarikira abigaragambya, abasirikare bacunze kandi ibiro bya Polisi muri Komine Nyakabiga.

Uyu musirikare wishwe na Polisi, abaye uwa kabiri upfuye aguye mu myigaragambyo muri ubu buryo kuva yatangira, akiyongera ku bandi bashakaga guhirika ubutegetsi batatu baguye mu mirwano hagati y’abo n’ingabo zari zishyigikiye ko Perezida Nkurunziza atahirikwa ku butegetsi.

Abasirikare basabye abigaragambya kutarenga uruzitiro rwashyizweho
Abigaragambya bakomeraga abapolisi bati 'Buuuuuu'
Abigaragambya baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu imbere y'abapolisi
Bateraga abapolisi amabuye
Nabo bakayakwepa bikinga ku nkuta z'inzu
Abasirikare bacunze ibiro bya Polisi muri komine Nyakabiga
Muri Komine Musaga, umuntu umwe yakomerekeye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa gatatu

Amafoto: Twitter


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages