00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umuyobozi w’Ishuri yafatiwe mu cyuho akorera undi muntu ibizamini bya Leta

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 August 2018 saa 04:49
Yasuwe :

Polisi y’u Burundi, yataye muri yombi Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, nyuma yo kumugwa gitumo yicaye mu cyumba cy’ibizamini bya Leta byemerera abarangije ayisumbuye kujya muri Kaminuza, arimo gukorera undi muntu.

Uwo muyobozi witwa Benjamin Manirambona, wayoboraga ikigo cy’amashuri kitwa Butere Technical College, yafashwe yicaye mu cyumba cy’ibizamini ari gukora icya nyuma, nawe yambaye umwambaro w’abanyeshuri.

Manirambona yasobanuye ko yari arimo gukorera umusirikare w’Umurundi, uri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, wifuzaga kugira amanota amwemeraga kujya muri Kaminuza. Nk’uko BBC yabitangaje, ngo aba bombi bari bumvikanye ko azamuhemba abuvuyemo.

Akimara kugera aho icyo cyaha cyakorewe, Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu, Janvière Ndirahisha, yavuze ko ibisobanuro by’uwo muyobozi byose ari ibinyoma.

Ati “Ibyo uvuga ni ibinyoma…Tugiye gukora iperereza ryimbitse kuko ibyo twumvise si ubwa mbere, usanzwe ubikora.”

Ngo yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru yatanzwe ko uwo muyobozi asanzwe akorera abandi banyeshuri.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi hamwe n’abandi banyeshuri bane bakekwaho uburiganya mu bizamini, harimo umwe wamuhuje n’uwo musirikare yari arimo gukorera.

Manirambona akaba acumbikiwe na polisi y’u Burundi. Muri iki gihugu abanyeshuri bakorera ibizamini bya leta mu bigo batigaho ari yo mpamvu uyu muyobozi atigeze amenywa n’aho agiye gukorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages