00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Urubyiruko rwa CNDD FDD rwakoze urugendo rwo kwibuka Gen.Nshimirimana

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 9 August 2015 saa 05:11
Yasuwe :

Abo mu muryango wa Gen.Adolphe Nshimirimana, hamwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD n’abandi baturage bo mu Kamenge, bazindukiye mu rugendo rwo kwibuka uwo musirikare mukuru uheruka kwicwa n’ abantu n’ubu bataramenyekana.

Urwo rugendo rwatangiye ahagana saa mbiri n’ igice za mugitondo cyo kuri iki cyumweru ku tariki 9 Kanama 2015, rutangirira hafi y’aho yashyinguwe hazwi ku izina ry’Iwabo w’Abantu.

Abitabiriye urwo rugendo bose bari bambaye imyenda y’umukara, bagenda bucece ntawe uvugana n’undi, kugera ubwo bageze aho Gen.Adolphe Nshimirimana yarasiwe ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama, ari na ho bashyize indabo.

Uru rugendo rubaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa Gen.Adolphe Nshimirimana aguye mu gico yategewe mu Kamenge, agahita araswa n’abantu n’ubu bagishakishwa.

Bageze aho Gen Adolphe yarasiwe bahashyize indabo
Urugendo barukoze bucece bitwaje indabo, amafoto n'amatara
Bakoze urugendo mu kababaro
Aho Gen Adolphe yarasiwe ni ho bashyize indabo bahacana n'urumuri bamwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages