Hari amakuru avuga ko kuva uyu mugabo yakurwa ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo aho yashinjwanga na Perezida Nkurunziza n’abamushyigikiye kutagira icyo akora mu gihe hari abageragezaga kumuhirika ku butegetsi, urugo rwe rwahise rugotwa n’abasirikari ari na byo byatumye ahitamo guhungira mu misozi ikikije umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Gen.Gaciyubwenge ushinjwa ubufatanyacyaha n’abagerageje guhirika Nkurunziza, yabaye Minisitiri w’ingabo kuva mu 2010, akaba yaranagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’igisirake gishya cy’u Burundi kigizwe ahanini n’abahoze ari inyeshyamba.
Yavanywe kuri uyu mwanya ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi ubwo Perezida Nkurunziza yahinduraga bamwe mu bagize guverinoma, aho Minisiteri yari ayoboye yashyizwe mu maboko y’umusivile witwa Ntahomvukiye Emmanuel wari usanzwe ari umujyanama we.
Kugeza ubu Umujyi wa Bujumbura uracyagaragaramo imyigaragambyo yabadashyigikiye ko perezida Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu nubwo ubona ko iyo myigaragambyo igenda igabanya ubukana ugereranyije no mu ntangiriro.
Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO