N’ubwo inzego z’ubuyobozi mu Burundi zavuze ko Nkurunziza yishwe n’uburwayi bw’umutima, benshi ntibabyemeye bakomeza gushakishiriza impamvu y’urupfu rwe ahandi, bamwe bavuga ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse abandi bavuga ko yaba yararozwe n’abantu bamuhoraga hafi.

Nyuma yo kwandika mu gitabo abenshi bashyiramo ubutumwa bwo gusezera kuri Perezida Nkurunziza, umunyamakuru yegereye Nasasagare amubaza ku bijyanye n’aya makuru.

Nasasagare yavuze ko byamugezeho ariko yibaza impamvu ki ababivuga batabivuze igihe bamubonaga aha uburozi nyakwigendera.

Avuga ko ntaho yari guhera aroga Nkurunziza kuko uretse no kumubera umuyobozi yari nk’umubyeyi we.

Ati “Uriya muyobozi w’igihugu ntiyari umuyobozi wanjye ahubwo yari umubyeyi wanjye […] Ugira icyo wishinja iyo uziko ubifitemo uruhare ariko ariko iyo uziko nta ruhare ubifitemo, ushima Imana.”

Nasasagare avuga ko abantu bakwirakwiza aya makuru bagamije gusubiza igihugu inyuma, agaheraho asaba Abarundi kubima amatwi ahubwo bagakomeza umurage mwiza bahawe na Nkurunziza.

Ati “Urebye neza aba ni abantu bashaka kudusubiza mu bibazo, ni abantu bashaka kudushyamiranya ariko muri iki gihe ibyo bintu nta mwanya bigifite ahubwo nashakaga kwisabira Abarundi ngo bibe umwanya mwiza wo gufatana mu mugongo, wo gushyigikirana, ntibibe uwo kwishishanya ahubwo ube uwo gukomeza umurage mwiza yaduhaye nk’uko izina rye ryabivugaga ngo ni umuhuza.”

Perezida Nkurunziza yitabye Imana Ku wa 8 Kamena aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karusi, kuri ubu hakaba hategerejwe imihango yo kumushyingura.

Amb Nasasagare Albert yari umuntu wa hafi ya Perezida Nkurunziza
Amb Nasasagare Albert yari umuntu wa hafi ya Perezida Nkurunziza